in

Rayon Sports yongeye kuzamura amarangamutima ya benshi ikora ibyananiye APR FC na Kiyovu Sports

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele bwamaze gutangiza ikipe y’abari n’abategarugori.

Iyi kipe imaze iminsi ibiri itangiye imyitozo aho iri gukorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikaba iri gutozwa na Dusange Sasha nk’umutoza mukuru aho yungirijwe na Iragena Pascal.

Iyi kipe iri kwitegura shampiyona y’Icyiciro cya Mbere umwaka w’imikino wa 2022-2023, ikaba igomba kuzamanura abakinnyi b’Abanyamahanga batanu bazaza kongera imbaraga mu bayisanzwemo.

Umufatanyabikorwa mukuru wa Rayon Sports, Skol Brewery Limited yemereye Rayon Sports y’abari n’abategarugori miliyoni 35 z’Amanyarwanda zizayifasha kwitegura neza kugira ngo izabe ikipe itwara ibikombe igahesha ishema abakunzi bayo.

Abakurukira umupira w’amaguru mu Rwanda bishimiye intambwe ikomeye Rayon Sports yateye igashinga ikipe y’abagore, ni umusanzu ukomeye mu kuzamura umupira w’amaguru mu bari n’abategarugori, iyi kipe igomba kuzajya ihangana n’izindi kipe zirimo AS Kigali Women FC, Kamonyi Women FC n’izindi nyinshi zitandukanye.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugabo yateye benshi ubwoba nyuma yo kumira umusumari ugasohokera mu jisho (Videwo)

Yolo The Queen yahaye igisubizo gisekeje uwamubajije niba ajya ahindura imyenda ye imbwa ye iri kumureba