Rayon Sport itsinze Gorilla Football Club igitego kimwe ku busa mu mukino w’ikirarane wa Championa y’ U Rwanda w’umunsi wa 7 utarakiniwe igihe kubera Gorilla FC yarifite abakinnyi mu ikipe y’igihugu y’abaterengeje imyaka 23.
Gorilla FC niyi yatangiye umukino ndtese bidatinze ibona n’amahirwe ya mbere y’igitego ku mupira waruvuye muri koroneli Rodrigue akizaho umutwe umupira urarenga.
Ku munota wa 7 Aboub Akar Traoure wa Rayon Sport yahushije igitego kidahushwa ubwo Ndekwe Felix yamuhaga apagira wenyine mu rubuga rw’amahina ariko akawutera hanze.
Rayon Sport yaje kubona penaliti ku munota wa 26 iturutse ku ikosa bari bakoreye Traoure.
Onana yaje gutera penaliti neza maze atsinda igitego cya mbere cya Rayon.
Gorilla Football Club yakomeje kwataka ishaka uburyo yakwishyura igitego yari yatsinzwe ariko umuzamu wa Rayon Sport Hakizimana Adolph agatabara n’ubwo wabonaga ubwugarizi bwa Rayon buhuzagurika cyane.
Igice cya mbere cyarangiye Rayon Sport ariyo iyiboye n’igitego kimwe ku busa bwa Gorilla.
Rayon Sport yarangiye igice cya kabiri ishaka uburyo bwose yabona igitego cya kabiri arinako bakora impinduka bakuramo Traoure bashyuriramo Musa Esenu .
Ku munota wa 50 Iraguha Hadji waruri mu mukino neza yaje kuzamukana umupia acenga ahay umupira Ndekwe Felix after ishoti ariko bamyugariro ba Gorilla bawukuramo.
Iraguha Hadji yongeye guha umupira mwiza Onana ateye ishoti umuzamu wa Gorilla Arnold arawuryamira.
Gorilla yabonye kufura ku munota wa 56 ariko Johnson ayitera hanze.
Rayon Sport yatsinze igitego cya kabiri ku munota wa 68 cyatsinzwe na Musa Esenu ku mupira yarahawe na Onana ariko umusifuzi aracyanga yemeza ko Esenu yabanje gusunikana.
Rayon Sport yaje kurangiza umukino ariyo itsinze igitego kimwe ku busa ihita inafata umwanya wa 1 ku rutonde rw’agateganyo n’amanota 28.