Komite yaguye y’Umuryango wa Rayon Sports yateranye mu nama yagaragajwemo raporo y’uko ikipe ihagaze muri rusange, harebwa cyane cyane ku iterambere n’ingamba zo kwesa imihigo y’umwaka w’imikino wa 2024-2025.
Muri iyi nama, hatangajwe raporo y’ibikorwa by’amezi ari imbere ngo umwaka w’imikino urangire, hanagaragazwa ingengo y’imari izakenerwa kugira ngo ikipe ikomeze kwitwara neza.
Rayon Sports, iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa Shampiyona y’u Rwanda n’amanota 33 nyuma y’umunsi wa 13, yemeje ko izitabira isoko ryo kugura abakinnyi mu kwezi kwa Mutarama 2025. Intego yo kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda iracyari ku isonga, kandi iyi komite yashimangiye ko bazongera ingufu mu ikipe kugira ngo barusheho guhatana mu mikino isigaye.
Iki cyemezo kije mu gihe Rayon Sports ikomeje gushimangira ubushongore mu kibuga, aho iri imbere mu manota kandi ikaba ifite abafana bakomeje kuyitera ingabo mu bitugu. Abakunzi ba Rayon Sports bakomeje kwishimira uko ikipe iri kwitwara ndetse bakaba bizeye ko izarangiza Shampiyona iri ku mwanya wa mbere, bityo igikombe kikongera gusubira kuri iyi kipe y’Inyanza, iheruka kugitwara muri 2019.
Rayon Sports irasabwa gukomeza gushyira imbaraga mu mikino isigaye kugira ngo isohoze umuhigo wo guhesha abafana ibyishimo by’igikombe, nyuma y’imyaka itanu y’amashyushyu yo kucyongera kwegukana.