Nyuma y’imikino yose y’Umunsi wa 22 wa Shampiyona y’u Rwanda, Rayon Sports ni yo iyoboye urutonde n’amanota 46, ikurikirwa na APR FC ifite amanota 45. AS Kigali iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 34, inganya na Gorilla FC iri ku mwanya wa kane ariko ikaba ifite umwenda w’ibitego biri hejuru.
Mukura Victory Sports iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 33, naho Police FC ifite amanota 32, inganya na Rutsiro FC iri ku mwanya wa karindwi. Etincelles FC iri ku mwanya wa munani n’amanota 28, igakurikirwa na Gasogi United ifite 27.
Mu myanya ya nyuma, Marine FC ifite umwenda w’ibitego 9 n’amanota 23, ikaba iri ku mwanya wa 14. Kiyovu Sports ifite amanota 16 n’umwenda w’ibitego 18, mu gihe Vision FC iri ku mwanya wa nyuma n’amanota 16 n’umwenda w’ibitego 16.
Rayon Sports na APR FC ziri gukomeza guhatanira igikombe, mu gihe Kiyovu Sports na Vision FC ziri mu marembera ashobora gutuma zisubira mu cyiciro cyakabiri.