Rayon Sports ikomeje kwerekana ubushake bwo gukina umukino ukomeye na mukeba w’ibihe byose, APR FC, uzaba kuri uyu wa Gatandatu kuri Stade Amahoro. Iyi kipe yamaze kubona inkunga y’amafaranga angana na Miliyoni 50 Frw avuye mu baterankunga barimo Action College, SKOL, Forzza, MySol, MTN Momo, Ikubire Lotto, na Ingufu Gin.
Perezida w’Urwego rw’Ikirenga rwa Rayon Sports, Muvunyi Paul, yavuze ko amatike arenga ibihumbi 35 amaze kugurwa, harimo ibihumbi 12 by’abafana bazicara mu cyiciro cya Rayon Fan. Ku munota wa 24 w’umukino, abafana bose bazahagurukira rimwe bakoma amashyi Perezida Paul Kagame bamushimira Stade nshya yubatswe ku rwego rwo hejuru.
Rayon Sports yizeye ko amafaranga azava mu matike y’umukino azagera kuri 173 500 000 Frw, bikayifasha kugera ku ntego zayo zo kwiyubaka. Uyu mukino ni amahirwe akomeye yo kongera kwiyubakira icyizere nyuma y’imyaka itanu idatsinda APR FC, mu gihe abafana bayo bakomeje kwitegura gushimangira ishyaka n’urukundo bakunda ikipe yabo.