in

Rayon Sports yeteye mu ikipe ikomeye hano mu Rwanda ishaka umukinnyi w’igikomerezwa nyuma yo kubona imukeneye ku buryo bukomeye

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwerekana ko ishaka abakinnyi beza bagaragaye hano mu Rwanda muri uyu mwaka w’imikino, yatangiye ibiganiro n’umukinnyi w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda.

Ikipe ya Rayon Sports hashize iminsi iganiriza abakinnyi bagiye batandukanye harimo nk’abakinnyi babiri ba Kiyovu Sports, Abedi na Pitchou bivugwa ko banze kongera amasezerano nubwo ubuyobozi bw’iyi kipe bukomeza kubaganiriza uko bwije ni uko bucyeye.

Mu bakinnyi benshi ikipe ya Rayon Sports irimo gushaka harimo n’umuzamu yashatse kuva iyi mikino yo kwishyura yatangira witwa Sebuato Nikolas usanzwe afatira ikipe ya Mukura Victory Sports.

Uyu muzamu nubwo ikipe ya Rayon Sports yatangiye kumujya mu matwi, ubuyobozi bwa Mukura Victory Sports buratangaza ko bwatangiye ibiganiro nawe kugirango yongere amasezerano dore ko ayo yari afite arimo kugera ku musozo.

Ikipe ya Mukura Victory Sports yafashijwe cyane n’uyu muzamu aho usanga kenshi iyo abanyamakuru batandukanye bapanze abakinnyi beza ba buri munsi wa Shampiyona usanga ari we uba yigaragaje kurusha abandi bazamu bakina hano muri Shampiyona yacu.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Wa rukundo we uri impumyi pee! Irebere amashusho y’umusaza ufite ibiro 250kg uri mu rukundo n’akana keza k’imyaka 20

Ibyamamare bitandukanye byatunguwe n’uburyo Dj Brianne yagaragaye yambaye agakanzu keza kamwegereye – AMAFOTO