in

Rayon Sports yemeje umubare w’amafaranga itazarenza nijya kwishyura umutoza Masudi Djuma wayireze muri FIFA yifuza miliyoni 32

Ikipe ya Rayon Sports iremera kuzishyura umutoza Irambona Masudi Djuma miliyoni 8 mu gihe we yifuza ko izamwishyura miliyoni 32 z’Amanyarwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri nibwo hacicikanye amakuru y’uko Irambona Masudi Djuma ukomoka mu Burundi na Jorge Paixao bareze Rayon Sports mu Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi ‘FIFA’ bayishinja kubirukana mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Kuri Masudi Djuma arifuza ko Rayon Sports yazamwishyura miliyoni 32, mu gihe Jorge Paixao we yifuza miliyoni 12 z’Amanyarwanda, bisobanuye ko bombi bifuza miliyoni 44.

Amakuru yizewe YEGOB yamenye ni uko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwemera kuzishyura miliyoni 8 z’Amanyarwanda kuri Masudi Djuma.

Irambona Masudi Djuma yabaye umukinnyi wa Rayon Sports anayitoza mu bihe bibiri bitandukanye, akaba yarayihesheje Igikombe cy’Amahoro n’icya Shampiyona y’Icyiciro cya Mbere.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bishop Gafaranga agiye gukora ubukwe n’umuhanzikazi Annette Murava

FERWAFA yamaze gushyiraho umusifuzi Mpuzamahanga uzayobora umukino wa APR FC na Rayon Sports