Byongeye kuba nkuko byagenze umwaka ushize ikipe ya Rayon Sports iri mu bihe byiza! Rayon Sports yavunikishije umukinnyi yagenderagaho kandi igihe cyo kumukenera cyari kigeze
Ikipe ya Rayon Sports nyuma y’iminsi micye irimo kwitwara neza, umukinnyi wayo yagenderagaho yagize ikibazo cy’imvune kandi igihe cyo gukenerwa cyari kigeze.
Mu mukino ikipe ya Rayon Sports yakinnye ku cyumweru n’ikipe ya Gorilla FC zikanganya ubusa ku busa, umukinnyi w’umurundi ukina mu kibuga hagati Aruna Moussa Madjaliwa yasimbujwe umukino utarangiye benshi bibaza impamvu umutoza yafashe iki cyemezo birabatungura.
Amakuru YEGOB twamenye ni uko ngo uyu mukinnyi yari yagize ikibazo cy’imvune ku mutsi w’inyuma ku cyirenge. Madjaliwa ku munsi wo kuwa mbere w’iki cyumweru yaje gukora imyitozo ariko yongera kumva atonekaye ndetse imyitozo ntiyayirangiza, ku munsi wejo hashize yagiye gukora biranga burundu imyitozo irinda irangira ntayo akoze.
Aruna Moussa Madjaliwa kugeza ubu biravugwa ko umukino Rayon Sports izakina kuri uyu wa gatanu n’ikipe ya Amagaju FC ngo ashobora kutawugaragaramo mu gihe bikomeje kwanga.