in

Rayon Sports yatumijeho undi rutahizamu utyaye kurusha uwababeshye

Ikipe ya Rayon Sports yategereje rutahizamu ukomoka muri Congo amaso ahera mu kirere, birangira ataje bahitamo kujya guhiga undi.

Ikipe ya Rayon yari itegereje rutahizamu witwa Lompala Bokamba wabiciye bigacika muri Angola, gusa ariko uyu Rutahizamu ntago yigeze agera i Kigali nkuko byari biteganyijwe.

Rayon Sports nyuma yo kubona ko Lompala Bokamba yababeshye bafashe umwanzuro wo kujya gushaka abandi bakinnyi bakina bataha izamu.

Ku ikubitiro, ikipe ya Rayon Sports irashaka kwijyira muri Congo kwizanira umukinnyi bazaba babengutse kubera ko byagaragaye ko umukinnyi wese ishatse atari kuyizamo ahubwo ari gutwarwa n’abandi.

Rayon Sports yahise ifata umwanzuro wo gusinyisha undi rutahizamu ukomoka muri Congo witwa Katulondi Kati wakiniraga ikipe ya DC Motema Pembe.

Uyu Rutahizamu Katulondi Kati na we ategerejwe mu Rwanda muri iki cyumweru kuko yamaze kohererezwa itike y’indege.

Uyu mukinnyi yari mu bakinnyi 11 babanje mu kibuga imikino yombi ubwo DC Motema Pembe FC yasezereraga AS Kigali mu ijonjora rya kabiri rya CAF Confederations Cup mu mwaka ushize.

Katulondi Kati yasoje amasezerano muri iyi kipe nyuma yo gushyamirana n’ubuyobozi aho yashakaga kujya mu ikipe ya As Vita Club, ibyo bikaza kumuviramo no gukina imikino mike mu mwaka ushize.

Lompala Bokamba wabeshye Rayon Sports

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Vava uzwi nka Dore imbogo yarwaje imbavu Bruce Melody mu kiganiro live (video)

Kuri instagram: Ubwiza bw’Umunyamakuru wa RBA n’umutware we bwazamuye amarangamutima y’abafana babo