in

Rayon Sports yateguye uburyo abakunzi bayo bazaturuka mu Ntara bazagera I Kigali

Ikipe ya Rayon Sports yatangaje gahunda yihariye yo guhuza abakunzi bayo baturutse hirya no hino mu gihugu mu rwego rwo kuzitabira umukino ukomeye uzayihuza na APR FC tariki ya 7 Ukuboza 2024 kuri Stade Amahoro. Abayobozi bashinzwe guhuza abafana mu turere nka Huye, Nyanza, Nyagatare, Muhanga, Rusizi, Ruhango, Karongi, Rwamagana, Ngoma, Bugesera, Nyamagabe na Gicumbi bahawe inshingano yo kworohereza abafana urugendo rugana i Kigali.

Rayon Sports irasaba abafana bose kugana aba bahagarariye mu turere kugira ngo bakoroherezwe mu buryo bw’ubwikorezi bwo kwitabira uyu mukino. Ikipe yanatangaje ko yashyize imbaraga mu gutegura umukino kugira ngo Stade Amahoro yuzure abafana bayo, mu rwego rwo kongera imbaraga n’amarangamutima.

Ku wa Kabiri, tariki ya 3 Ukuboza, abakinnyi ba Rayon Sports bahawe imishahara y’amezi abiri, intego ikaba ari ukwongera morali y’abakinnyi muri iyi minsi y’imyiteguro. Uyu mukino utegerejwe cyane, Rayon Sports ikomeje imyitozo ikomeye kandi iritegura guhura na Muhazi United ku wa Gatatu, tariki ya 4 Ukuboza 2024, saa kumi n’ebyiri z’umugoroba.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amakuru meza ku batuye n’abagenda i Kigali bakoresha imodoka rusange baherwaga n’amatike – Ibiciro bishya hakurikijwe ibirometero wagenze

Umunsi wa 12 wa Shampiyona y’u Rwanda: Imikino ikomeye imbere