Umutoza Ayabonga Lebitsa yasezeye kuri Rayon Sports kuri iki Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza, nyuma y’igihe gito yari amaze mu kiruhuko cy’iminsi mikuru iwabo. Lebitsa, wagiye ashimwa n’abakinnyi kubera uburyo yabafashaga kongera imbaraga no gukomeza umusaruro w’ikipe, yari yaranze uruhare rukomeye muri Rayon Sports kuva yagera muri iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru mu mwaka ushize, aho yari azanye n’umutoza Yamen Zelfani.
Amakuru avuga ko Hategekimana Corneille ariwe uzasimbura Ayabonga Lebitsa, akaba azongera gukorana na Robertinho, wari umutoza wa Rayon Sports mu 2018 ubwo ikipe yatsindaga igikombe cya shampiyona.
Aba batoza babiri kandi baherukaga gukorana muri Simba SC, aho bavuye nyuma yo guhagarikwa.
Ayabonga Lebitsa asanzwe amenyereye shampiyona y’u Rwanda, dore ko yanatoje AS Kigali. Uyu mutoza yasezeye muri Rayon Sports nyuma y’aho ikipe igaragaje umusaruro mwiza, ikaba iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 33.