in

Rayon Sports yashimiye abakomeje kuyiba hafi mu bihe bitoroshye irimo

Mu gihe ikipe ya Rayon Sports ikomeje urugamba rwo gusubira ku murongo mu mikino itegura, hari byinshi birimo gukorwa ngo ikipe ikomeze gutera imbere, nubwo imaze igihe ihura n’ibibazo by’amikoro ndetse n’ubwegure bw’abayobozi bayo. Ubuyobozi bwa Rayon Sports burashimira cyane buri umwe uri kugira uruhare mu kubaka ikipe ya Gikundiro, haba mu gutanga inkunga y’amikoro ndetse n’iy’ibitekerezo bigamije gutegura imikino iri imbere mu buryo buhamye.

Abashimirwa by’umwihariko ni aba bakurikira

Fan Clubs 

Abarwanyi ba Gikundiro bahora inyuma y’ikipe igihe cyose, haba mu bihe byiza n’ibigoye. Umusanzu wabo ni ingenzi mu kubaka no gushyigikira ikipe mu bihe byose.

Abayoboye Rayon Sports mu bihe bitandukanye  

Abo bahoze bayobora ikipe yagiye ibaho mu bihe bitandukanye na bo ntibibagiranye, cyane cyane Gacinya Chance Denis, Muvunnyi Paul, na Ruhamyambuga Paul. Imiyoborere yabo yagize uruhare rukomeye mu kubaka izina rya Gikundiro ku rwego rw’igihugu n’urwego rw’umugabane wa Afurika.

 

Special Team

Ikipe y’abakomeje kugira uruhare rwihariye mu gutanga inama n’inkunga mu nzego zitandukanye, mu rwego rwo gukomeza gufasha ikipe kubona ibisubizo mu bibazo bihari.

 

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kwerekana ubushake bwo gukemura ibibazo by’amikoro ndetse no gushaka ibisubizo by’ubuyobozi, nyuma yo kwegura kwa bamwe mu bayobozi bayo. Intego ni ugukomeza kwiyubaka no gutegura neza imikino iri imbere, kugirango abafana ba Gikundiro bakomeze kwishimira umusaruro w’ikipe yabo.

 

Muri iki gihe, ikipe iri no gutegura umukino ukomeye izahuriramo na Gasogi United ku itariki ya 21 Nzeri 2024. Uyu mukino utegerejwe cyane uzaba ari amahirwe yo kongera kwerekana ko Rayon Sports ifite ubushobozi bwo gutsinda, kandi ikipe irimo gukora uko ishoboye ngo izane ibyishimo mu mitima y’abafana bayo.

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bugingo Hakim: “Amagambo ya KNC ashyira abakinnyi ba Gasogi United ku gitutu”

Abakinnyi b’ikipe ikomeye hano mu Rwanda bahagaritse kongera gukora imyitozo kubera amafaranga abafana bayo bifata mapfubyi