in

Rayon Sports yamaze kumvikana n’umuzamu ukomeye cyane w’umunyampahanga

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje gushaka abakinnyi benshi kandi bakomeye igomba kuzifashisha mu mwaka utaha w’imikino ndetse no mu mikino mpuzamahanga bagiye gukina, yamaze kumvikana n’umuzamu ukomeye.

Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe iri mu biganiro n’abakinnyi benshi kandi bakomeye barimo Niyonzima Olivier Sefu hamwe n’abandi bakinnyi bakomeye bakomoka hanze y’u Rwanda. Muri abo bakinnyi ikipe ya Rayon Sports yaganirizaga harimo Ntwari Fiacre ndetse na Kwizera Olivier ariko nyuma yo kubona bakomeje kuyigora cyane mu buryo bw’amafaranga bahise bajya kuganira n’undi wigaragaje cyane.

YEGOB twamenye ko ikipe ya Rayon Sports nyuma kubona ikeneye umuzamu ukomeye, yamaze kumvina na Sebwato Nikolas wari usanzwe afatira ikipe ya Mukura Victory Sports ukomoka mu gihugu cya Uganda. Uyu muzamu wari urangije amasezerano mu ikipe ya Mukura VS biteganyijwe ko bitarenze kuri uyu wa mbere azaba yamaze gusinya amasezerano y’imyaka 2 hatagize igihinduka.

Sebwato Nikolas yateye utwatsi amafaranga yahabwaga na Mukura VS angana na Milliyoni 8 n’igice kubera amafaranga ikipe ya Rayon Sports yari iri kumuha. Biravugwa ko ikipe ya Rayon Sports yahaye uyu muzamu angana na Milliyoni 12 ndetse amakuru ahari ni uko aya mafaranga ngo hari umukunzi wa Gikundiro wemeye kuyatanga ari wenyine.

Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo gutwara igikombe cy’amahoro izaserukira u Rwanda mu mikino ya CAF Confederations Cup. Iyi kipe izasohokana na APR FC yatwaye igikombe cya Shampiyona.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Agiye kongera kujya aparamira! Umuhanzi Grand P yasubiranye n’umukunzi we aparamira rukabura gica (VIDEWO)

Yahise ayatsimba mu ibanga rikomeye! Umusore yatsindiye akayabo ka Miliyoni 20 mu rusimbi meza ahita ayahisha kure cyane