in

Rayon Sports yamaze kugura undi mukinnyi ukiri muto ukina mu kibuga hagati

Ikipe ya Rayon Sports yamaze kugura umukinnyi wo hagati ukina asatira mu kipe ya Musanze Fc, Ndikumana Fábio.

Amakuru atugeraho ni uko Rayon Sports yaguze amasezerano y’uyu mukinnyi mu ikipe ya Musanze Fc yo mu Ntara y’Amajyaruguru.

Rayon Sports yishyuye amafaranga agera kuri miliyoni 10 z’amanyarwanda aho yari iri kwishyura amasezerano ye muri Musanze Fc.

Ndikumana Fábio akaba araza gusinya amasezerano y’imyaka 2 mu ikipe ya Rayon Sports.

Uyu musore w’imyaka 20 y’amavuko, aguzwe ku busabe bw’umutoza Haringingo Francis wakunze imikinire ye

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Breaking News: Apr Fc yamaze kongerera amasezerano umutoza Adil Errad Mohamed

Jay Squeezer yavuze ikintu yari akumbuye mu Rwanda bisetsa umunyamakuru wari umubajije (Videwo)