in

Rayon Sports yamaganiye kure ibyo andi makipe yakoreye abakinnyi bayo

Ikipe ya Rayon Sports yamaganiye kure ikintu cyo guha ikiruhuko abakinnyi bayo bavuye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 baheruka guhura n’ibizazane.

Ikipe ya Rayon Sports hashize iminsi ikora imyitozo yo kwitegura umukino ifitanye na Marine FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 ukwakira 2022 uzabera mu karere ka Rubavu.

Abakinnyi bose b’iyi kipe bakoze imyitozo usibye abakinnyi bari baragiye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 barimo Hakizimana Adolphe ndetse na Rudasingwa Prince ndetse n’abakinnyi bari bagiye mu ikipe y’igihugu nkuru barimo Nishimwe Blaize.

Aba bakinnyi bose bagiye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, mu yandi makipe bahawe ikiruhuko bitewe nuko bahuye n’umunaniro ukomeye muri iyi mikino 2 baheruka gukina na Libya gusa ikipe ya Rayon Sports yo ku munsi w’ejo abakinnyi bayo bari bari muri iyi kipe bakoze imyitozo hamwe n’abandi.

Rudasingwa Prince na Hakizimana Adolphe bakoranye n’abandi imyitozo gusa batangiye gukina bo bahabwa kuba bicaye kuruhande inyuma y’ikibuga. Biranavugwa ko uyu munsi ubwo Rayon Sports irahaguruka yerekeza mu karere ka Rubavu kujya kwitegura Marine FC n’aba bakinnyi bari bujyane n’abandi.

Rayon Sports abakinnyi bose bameze neza cyane usibye Ganijuru Ellie ibye bitaranenyekana gusa abandi bo biteguye gukomeza guha intsinzi abakunzi b’iyi kipe nkuko abakinnyi babidutangarije.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Inkuru nziza kuri Karim Mostafa Benzema ukinira ikipe ya Real Madrid

Omah Lay ukiri muto yeretse isi yose ko nawe ari mu ba miliyoneli