Ikipe ya Rayon Sports yamaganiye kure ikintu cyo guha ikiruhuko abakinnyi bayo bavuye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 baheruka guhura n’ibizazane.
Ikipe ya Rayon Sports hashize iminsi ikora imyitozo yo kwitegura umukino ifitanye na Marine FC kuri uyu wa gatandatu tariki ya 1 ukwakira 2022 uzabera mu karere ka Rubavu.
Abakinnyi bose b’iyi kipe bakoze imyitozo usibye abakinnyi bari baragiye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23 barimo Hakizimana Adolphe ndetse na Rudasingwa Prince ndetse n’abakinnyi bari bagiye mu ikipe y’igihugu nkuru barimo Nishimwe Blaize.
Aba bakinnyi bose bagiye mu ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 23, mu yandi makipe bahawe ikiruhuko bitewe nuko bahuye n’umunaniro ukomeye muri iyi mikino 2 baheruka gukina na Libya gusa ikipe ya Rayon Sports yo ku munsi w’ejo abakinnyi bayo bari bari muri iyi kipe bakoze imyitozo hamwe n’abandi.
Rudasingwa Prince na Hakizimana Adolphe bakoranye n’abandi imyitozo gusa batangiye gukina bo bahabwa kuba bicaye kuruhande inyuma y’ikibuga. Biranavugwa ko uyu munsi ubwo Rayon Sports irahaguruka yerekeza mu karere ka Rubavu kujya kwitegura Marine FC n’aba bakinnyi bari bujyane n’abandi.
Rayon Sports abakinnyi bose bameze neza cyane usibye Ganijuru Ellie ibye bitaranenyekana gusa abandi bo biteguye gukomeza guha intsinzi abakunzi b’iyi kipe nkuko abakinnyi babidutangarije.