Ikipe ya Rayon Sports irakomeje imyiteguro yo kwitegura umukino w’umunsi wa 10 wa Shampiyona y’u Rwanda, aho izahura na Gorilla FC ku Cyumweru, tariki ya 24 Ugushyingo 2024, kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa Cyenda z’amanywa.
Mu myitozo yakozwe kuri uyu wa Gatatu, Rayon Sports ntiyabashije gukoresha Muhire Kevin na Omborenga Fitina, bahawe ikiruhuko n’umutoza nyuma yo gukinira Amavubi mu mikino ya gicuti. Undi mukinnyi udahari ni Aruna Madjaliwa wavunikiye mu ikipe y’igihugu y’u Burundi.
Ku rundi ruhande, Omar Gning wari umaze igihe yaravunitse, yongeye gukora imyitozo n’abandi bagenzi be ndetse ariteguye kugaruka mu kibuga ku mukino wo ku Cyumweru.
Rayon Sports irasabwa gutsinda uyu mukino kugira ngo ikomeze gusigasira umwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona, aho ifite amanota 20, irusha Gorilla FC amanota abirigusa.