Ikipe ya Rayon Sports yatsinze Intare FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino ubanza wa 1/8 cy’igikombe cy’Amahoro cya 2023.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 28 Gashyantare 2023, ikipe ya Intare FC yari yakiriye Rayon Sports kuri Ikirenga Stadium iherereye i Shyorongi mu Ntara y’Amajyaruguru.
Uyu mukino warangiye ari ibitego bibiri bya Rayon Sports kuri kimwe cya Intare FC, ibitego bya Rayon Sports byatsinzwe na Paul Were Ooko kuri penaliti na Heritier Luvumbu Nzinga.
Ikipe ya Rayon Sports imaze igihe kinini yitwara neza kuko iheruka gutsindwa umukino tariki 23 Ukuboza 2022 ubwo yatsindwaga na Gasogi United igitego kimwe ku busa mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, amezi akabakaba atatu agiye gushira iyi kipe ikunzwe n’Abanyarwanda benshi itazi uko gutsindwa bimera.