Umunyamabanga w’Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, Muhire Henry yavuze ko Rayon Sports iramutse ibyemeye yaganirizwa ikaba yagaruka mu gikombe cy’Amahoro.
Kuva ku munsi w’ejo hashize nta yindi nkuru irikugarukwaho cyane muri siporo yo mu Rwanda uretse isezerera ry’ikipe ya Rayon Sports mu gikombe cy’Amahoro.
Ku munsi w’ejo nibwo ubuyobozi bwa Rayon Sports bwateguye ikiganiro n’itangamakuru, bunaboneraho gutangaza ko Rayon Sports yikuye mu gikombe cy’Amahoro cya 2023 kubera icyo bise akajagari mu migendekere y’icyo gikombe. Nyuma y’uko FERWAFA yari yatangaje ko isubitse umukino wo kwishyura wari guhuza Rayon Sports n’Intare muri ⅛ cy’igikombe cy’Amahoro. FERWAFA impamvu yatanze yo gusubika umukino ngo n’uko gukinwa kwawo bishobora kuba byari kubangamira umukino wa APR FC na Ivoire Olimpique.
Nyuma y’ibyo byose Rayon Sports nayo yaje gufata umwanzuro wo guhira yikura mu irushanwa.
FERWAFA nk’urwego rureberera umupira mu Rwanda ni rwo ruhanzwe amaso ngo harebwe icyo ruzakora.
Mu kiganiro na Radiyo Rwanda mu ijoro rya keye, Umunyamabanga wa FERWAFA Muhire Henry yabajijwe niba bazaha amahirwe Rayon Sports yo kuzisubiraho ku cyemezo bafashe , nawe avuga ko mu gihe Rayon Sports y’abagana biteguye kuyumva.
Muhire Henry yagize ati: “Nta kosa na rimwe twakoze. Gusa twiteguye kuba twabagira inama no kubumva mu gihe batekereza ku byo bakoze bakatugisha inama nk’uko bagombaga kubikora mbere hose, gusa tuzahora tubumva kuko ni cyo tubereyo”.