in

Rayon Sports yahagaritse umuzamu wayo

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwafashe umwanzuro wo guhagarika umunyezamu Hategekimana Bonheur umukino umwe kubera imyitwarire yagaragaje ku mukino wa Police FC.

Wari umukino wo kwishyura wa 1/4 mu gikombe cy’Amahoro batsinzemo Police 3-2 bakayisezerera ku giteranyo cy’ibitego 6-4. Wabaye ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Ubwo umukino wari ugeze ku munota wa 2 w’inyongera, Kayitaba Jean Bosco amaze gutsindira Police FC igitego cya 2

nibwo Bonheur yagaragaje gutongana cyane ndetse anijujuta ashwana n’abakinnyi bagenzi be.

L

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko uyu munyezamu yarimo atonganya myugariro Mucyo Junior Didier waretse Kayitaba agatera.

Ntabwo yumvaga uburyo ngo bashobora kumwihorera agatera bamurebera, kuko ngo bishobora kurangira bimugiyeho akaba yatakaza umwanya mu izamu. Iki nicyo cyateye uyu munyezamu guteza imvururu hafi no kurwana ashaka gukubita uyu myugariro ukina ku ruhande rw’iburyo.

Ibi byaje kumuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo na Ruzindana Nsoro wari uyoboye uyu mukino.

Iyi myitwarire ntabwo yishimishije ubuyobozi aho bwafashe umwanzuro wo kumuhagarika umukino umwe nk’uko umunyamabanga w’iyi kipe.

Bivuze ko umukino wa shampiyona wo ku Cyumweru wo Rayon Sports izakinamo na Gorilla FC atazawukina.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi yamaze amatsiko abibaza niba Leandre Onana azakinira amavubi.

Wagira ngo hari abo atwaza! Abakobwa bicuruza batewe ubwo n’ingano y’ubugabo bwafashe umurego bw’umusore wari waje kubagura (VIDEWO)