Rayon Sports WFC yagaragaje imbaraga n’ubuhanga mu mukino ubanza wa 1/4 cy’Igikombe cy’Amahoro (Peace Cup 2025), itsinda Forever WFC ibitego 5-1. Ikipe y’abafana benshi mu Rwanda yerekanye umukino mwiza, itsinda ibitego byiza byanyuze benshi.
Abatsinze ibitego muri uyu mukino:
NIYONSHUTI Emerance
MUKESHIMANA Dorothée watsinze 2
Mary CHAVINDA GIBI
MUKANTAGANIRA Joselyne
Uyu mukino wasize Rayon Sports WFC ifite amahirwe akomeye yo gukomeza mu cyiciro gikurikiraho, kuko yinjije ibitego byinshi ndetse ikerekana ko ifite ubushobozi bwo guhatanira iki gikombe.
Ese Rayon Sports WFC izashimangira iyi ntsinzi mu mukino wo kwishyura? Reka dutegereze turebe uko bizagenda.