in

“Rayon Sports nitwara Igikombe nzarya ikilo cy’ingurube n’ubwo ndi umuyisilamu” Minani Hemed wa Kiyovu Sports yishongoye ku Bareyo ku buryo bukomeye

Perezida w’abafana ba Kiyovu Sports, Minani Hemed yavuze ko ikipe ya Rayon Sports nitwara igikombe cya shampiyona y’Icyiciro cya Mbere azarya ikilo cy’ingurube n’ubwo ari Umuyisilamu.

Mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurire rw’Imikino cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 3 Werurwe 2023, nibwo Minani Hemed yemeje ko ikipe ya Rayon Sports itari mu makipe ahatanira igikombe cya shampiyona kuko nta bushobozi ifite bwo kuzagitwara.

Yagize ati “Rayon Sports nitwara igikombe cya shampiyona nzarya ikilo cy’ingurube n’ubwo ndi umuyisilamu, ikipe ya APR na Kiyovu Sports ni zo zizahatanira naho Rayon Sports ntabwo irimo “.

Ikipe ya Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 42 ikaba irusha Kiyovu Sports inota rimwe, mu mpera z’iki cyumweru Rayon Sports izacakirana na Etincelles, mu gihe Kiyovu Sports izacakirana na Police FC.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Zinedine Zidane agiye kubona akazi nyuma y’umutoza w’ikipe ikomeye i Burayi utarimo kwitwara neza

Rayon Sports nitwara igikombe nzarya ikiri cy’ingurube! Umwe mu bayobozi ba Kiyovu Sports w’umusiramu yaragiye ibintu bikomeye avuga ko Rayon Sports nta gikombe yatwara