Kuri uyu wa Gatanu, Rayon Sports na Police FC zanganyije igitego 1-1 mu mukino wa gicuti wabereye kuri Stade ya Kigali. Uyu mukino watangiye utinze ugereranyije n’isaha yari iteganyijwe, kubera ko muri stade hari habanje gukinirwa undi mukino w’abakozi wahuje ikipe ya RwandAir n’iya Migration.
Amakipe yombi yakoze impinduka mu mikinire yayo, ahanini bitewe n’uko hari bamwe mu bakinnyi bari basanzwe bayakinira bari mu ikipe y’Igihugu, Amavubi, aho bagiye kwitegura imikino ya CHAN.
Police FC niyo yafunguye amazamu ku munota wa 35, ubwo rutahizamu Peter Agbrevol yatsindaga igitego ku ishoti rikomeye. Umunyezamu wa Rayon Sports, Khadime Ndiaye, yagerageje gufata umupira, ariko uramucika uranyura munsi y’urubavu, maze ujya mu rushundura.
Mu gice cya kabiri, Rayon Sports yagarutse mu mukino ishaka uko yakwishyura. Abasatirizi bayo barimo Fall Ngagne na Aziz Ki Bassane bakomeje kotsa igitutu abugarira ba Police FC. Ni muri urwo rwego, Aziz Bassane yaje kwishyura ku gitego cyiza yatsinze nyuma yo gucenga abakinnyi ba Police FC akabona amahirwe yo kurekura ishoti ritabashije guhagarikwa na ba myugariro.
Rayon Sports yahawe penaliti ku ikosa ryakorewe kuri Fall Ngagne mu rubuga rw’amahina. Gusa, Ishimwe Fiston wahise ashyirwa ku mirongo y’ipoto kugira ngo ayitere, yabonye umupira we ukubita igiti cy’izamu usubira mu kibuga, bituma Rayon Sports itabasha kubona igitego cya kabiri.
Umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1. Rayon Sports na Police FC bahisemo gukina uyu mukino wa gicuti kubera ko badafite imikino ya shampiyona muri izi mpera z’icyumweru.
Uyu mukino wari umwanya mwiza wo kugerageza abakinnyi bashya no kongerera abandi umwanya wo kwigaragaza, mu gihe hategurwa indi mikino ya shampiyona izakomeza mu byumweru biri imbere umunsi wayo wa 7.