Ikipe ya Rayon Sports inganyije na Kiyovu Sports ubusa ku busa mu mukino wari wahuje abakeba ba ruhago y’u Rwanda. Uyu mukino wari wabaye kuri icyi cyumweru ubera kuri sitade ya Muhanga.
Rayon Sports yaherukaga kunganaya na Mukura mu mukino w’umunsi wa 17 , mu gihe Kiyovu yo yari yatsinzwe na APR FC ibitego bitatu kuri bibiri.
Haringingo yari yabanje mu kibuga abakinnyi nka Adolphe, Mugisha Francois,Eric, Isaac, Ganijuru, Mucyo, Raphael, Osaluwe, Luvumbu, Camara, Joachiam na Hadji.
Igice cya mbere cyaranzwe no kwatakana ku mpande zombi kuko byibuze ubaze amahirwe buri kipe yagerageje ishaka igitego usanga Kiyovu Sports yateye koroneli 4 mu gihe Rayon Sports yateye koroneli 3. Kurarira ku ruhande rwa Rayon Sports yari inshuro imwe.
Kiyovu Sports yari yabanje mu kibuga abakinnyi nka Kimenyi , Serumogo, Hakim, Felecien, Regis Pitchou, Abedi, Bertrand, Bienvenue, Ssekisambu na Froduard.
Ikindi kintucyaranze igice cya mbere ni ivunika rya Raphael Osaluwe ku ruhande rwa Rayon Sports wagize ikibazo cy’imvune bikaba ngombwa ko asimburwa.
Ihusha ry’ibitego ku ruhande rwa Rayon Sports byahushwaga na Camara ahawe imipira na Joakiam ndetse n’amashoti marenare yaterwaga na Luvumbu ariko umuzamu Kimenyi akagoboka.
Igice cya kabiri cyaranzwe no kwataka ku mpande zombi buri rumwe rushaka uburyo bwo gutsinda igitego. Hagati y’iminota wa 65 na 75 niho buri kipe yabinye amahirwe yo gutsinda igitego nko ku munota wa 66 Kiyovu Sports yabonye uburyo bwo gutsinda igitego ku mupira wahinduwe na Pitchou ariko Ngendahimana Eric wa Rayon awukuraho n’umutwe ujya muri koroneli itabashije kugira icyo ibyara.
Ku munota wa 70 Bertrand wa Kiyovu yateye umupira n’umutwe ariko Hakizimana Adolphe umupira arawufata. Rayon Sports nayo yari yakamejeje ku munota wa 67 Ojera Joakiam wari wakameje yafashe umupira agenda yiruka ariko baramutega , Rayon Sports ibona kufura yatewe na Luvumbu Esenu ashyize ku mutwe umupira Kimenyi awukuramo , Iraguha Hadji asobyamo uca hanze y’izamu.
Umukino uza kurangira rubuze gica zombi zinganya ubusa ku busa.