in

Rayon Sports na APR zakomeje gukubana, AS Kigali igumya kugenza amavi! Ibyaranze umunsi wa 22 muri shampiyona y’u Rwanda

APR FC na Rayon Sports zikomeje gukubana muri shampiyona

Mu mpera z’icyumweru gishize, kuva kuwa Gatanu kugeza ku Cyumweru ku bibuga bitandukanye mu Rwanda hakinwaga imikino y’umunsi wa 22 muri shampiyona y’ikiciro cya mbere.
Ni imikino isigaye ikinwa nk’aho ariyo ya nyuma kuko intambara y’uzatwara igikombe igeretse, ndetse n’urugamba rwo kutamanuka ruracyari rubisi.

APR FC na Rayon Sports zikomeje gukubana muri shampiyona

Amakipe ahanganiye igikombe yose yitwaye neza uko ari atatu harimo APR , Rayon Sports na Kiyovu Sports. Mu gihe n’abarwana no kutamanuka uretse Marines Football Club ikomeje kugaragaza intege nke andi yo arimo Rwamagana na Espoir yitwaye neza.
Uko imikino y’umunsi wa 22 yakinwe n’ibyayivuyemo:

Ku wa Gatanu, tariki ya 3 Werurwe 2023:
Gorilla FC 2-1 Marines FC

Ku wa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023:
Bugesera FC 0-1 Mukura VS.
APR FC 6-1 Rutsiro FC.
Police FC 1-2 Kiyovu Sports.
Rwamagana City 2-0 Sunrise FC.

Ku Cyumweru, tariki ya 5 Werurwe 2023

Espoir FC 1-0 AS Kigali.
Gasogi United 1-2 Musanze FC.
Rayon Sports 2-0 Etincelles.

Uko urutonde rwa shampiyona by’agateganyo ruhagaze:


Imikino iteganyijwe ku munsi wa 23:

Marines vs APR
AS Kigali vs Rayon Sports
Etincelles vs Kiyovu Sports
Rutsiro vs Espoir
Bugesera vs Police
MVS vs Sunrise
Musanze vs Gorilla
Rwamagana vs Gasogi.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ntabwo bakomezanya ngo bishoboke! Umukinnyi wafashije ikipe ya Rayon Sports benshi bakamukunda yatandukanye n’iyi kipe

Imitwe yabaye myinshi, Umugabo yafatanwe urumogi yahishe mu buryo butangaje