in

Rayon Sports na Apr Fc ziri kurwanira myugariro w’ikipe ikomeye hano mu Rwanda

Ikipe ya Rayon Sports na Apr Fc biri kurwanira myugariro ukomeye wa Kiyovu Sports, Serumogo Ali uri ku mpera z’amasezerano ye muri iyi kipe y’abanyamugi.

Serumogo Ali ukina inyuma ku ruhande rw’iburyo yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ndetse aza no kugirana ibiganiro na Apr Fc.

Uyu musore yabanje kuganira na Apr Fc aho bumvikanye ko azabasinyira amasezerano y’imyaka ibiri.

Nyuma yo kuva kuganira na Apr Fc, Serumogo yahise ajya kuganira na Rayon Sports imushaka cyane kugira ngo azaze asimbure Nizigiyimana Karim Mackenzie wanze kongera amasezerano.

Serumogo Ali yanze kongera amasezerano mu ikipe ya Kiyovu Sports aho bari bagiranye ibiganiro gusa ariko Kiyovu Sports ntiyashyira mu bikorwa ibyo bari bumvikanye.

Serumogo ni myugariro wazamuye urwego mu mwaka ushize, aho byanamufashije kubona umwanya mu ikipe y’igihugu Amavubi.

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dj Brianne yacanze abantu ubwo yashyiraga hanze amafoto agaragaza ibibero bye

Umupolisikazi yaciye ibintu nyuma yo guterera ivi umupolisi bakorana akamwambika impeta(Video)