in

Rayon sports mu manga ninde uyiramira?

Uruhuri rw’ibibazo muri Rayon Sports rukomeje gutuma abayobozi bakuru b’iyi kipe bagenda bava mu nshingano zabo, ibi bikaba byiyongereye ku bibazo by’imyitwarire y’ikipe ku kibuga, aho itarabasha kubona intsinzi mu mikino ibiri ya shampiyona y’u Rwanda y’umwaka w’imikino wa 2024-2025.

Umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, Bwana Namenye Patrick, arateganya gusezera ku mirimo ye mu gihe kingana n’ukwezi kumwe, agasezera burundu ku nshingano zayo. Iki cyemezo kije mu gihe iyi kipe y’ubururu n’umweru itarabonera umuti ibibazo by’ubuyobozi ndetse n’iby’ubukungu byibasiye ikipe.

Rayon Sports, ikipe ikunzwe cyane mu Rwanda, yinjiranye umwaka w’imikino ibibazo bikomeye by’umusaruro muke. Mu mikino ibiri ya shampiyona, Rayon Sports yanganyije umukino wa mbere na Marines FC ubusa ku busa (0-0) ndetse inongera kunganya n’Amagaju FC ibitego bibiri kuri bibiri (2-2). Ibi byose byateje impungenge ku bafana ndetse n’abakunzi b’iyi kipe, barushaho kwibaza ku mikorere n’imiyoborere ya Rayon Sports.

Abakunzi b’iyi kipe bari bamaze igihe kinini bagaragaza kutishimira imikorere ya Namenye Patrick, cyane cyane mu bijyanye no kugura abakinnyi bashobora kuzamura urwego rw’ikipe. Umwuka mubi muri Rayon Sports urakomeza gufata indi ntera, aho nyuma y’icyemezo cya Namenye, bivugwa ko na DAF w’umuryango, Bwana Adrien Nkubana, yari yeguye, ariko yaje kugaruka kuri uyu mwanya nyuma y’ibiganiro byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 2 Nzeri 2024.

Nubwo Adrien Nkubana yasubiye mu nshingano, ubukungu bwa Rayon Sports buracyahagaze nabi. Bivugwa ko bamwe mu bakinnyi bashya batahawe amafaranga bemeranyijweho, bituma bamwe muri bo bananirwa kwitabira imyitozo, ibintu bishobora gutuma amasezerano y’aba bakinnyi aseswa burundu. Haruna Niyonzima ni umwe mu bakinnyi bakuru bivugwa ko ashobora gusohoka, cyane ko umutoza w’iyi kipe, Umunya-Brazil Roberto Oliveira Gonçalves do Carmo uzwi nka “Robertinho,” yemeje ko atazakoresha umukinnyi udakora imyitozo.

Ibi bibazo bikomeje guteza impungenge mu bakunzi ba Rayon Sports, bibaza amaherezo y’iyi kipe ndetse n’umurongo ubuyobozi buzafatamo kugira ngo ikipe isubirane icyubahiro cyayo, ikomeze kuba igihangange mu mupira w’amaguru mu Rwanda. Iminsi ikomeje kubarwa, aho amatora yo gusimbura perezida Uwayezu Jean Fidèle asigaje iminsi 49 gusa, benshi bakaba bari kuganira ku hazaza h’iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amategeko mashya ya FERWAFA ku Banyamahanga, Ihurizo rikomeye ku Batoza ba Shampiyona y’u Rwanda

Munyakazi Sadate asanga inzira nziza yo gukemura ibibazo bya Rayon sports ari ukuyigurisha.