in

Rayon Sports mu biganiro bya nyuma na rutahizamu w’Umunya-Ghana uzasinya muri Mutarama 2023

Ikipe ya Rayon Sports biravugwa ko yamaze kumvikana na rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka mu gihugu cya Ghana witwa Peter Agblevor ukinira Musanze FC, ikaba yifuza kumusinyisha muri Mutarama 2023 nyuma y’uko rutahizamu Moussa Camara na Boubacar Traore batari gutanga umusaruro.

Ukwezi kwarirenze rutahizamu Moussa Camara ageze mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports, gusa nta mukino n’umwe w’irushanwa arabasha gukinira iyi kipe bituma benshi bibaza ikibazo yaba yarazanye.

Mu mpera za Kanama 2022 ni bwo uyu mukinnyi ukomoka muri Mali yageze mu Rwanda aje muri Rayon Sports yaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2016-2017.

Abakunzi ba Rayon Sports bari bizeye ko bagiye kongera kubona uyu rutahizamu anyeganyeza inshundura nka mbere ariko imikino 4 ya shampiyona irirenze ndetse n’irushanwa rya Made In Rwanda adakandagiye mu kibuga.

Umukino yagaragayemo ni umukino wa gicuti wo mu kwezi gushize ubwo Rayon Sports yatsindaga Nyanza FC 1-0 ari na we wagitsinze kuri Penaliti yari yakorewe Iradukunda Pascal.

Iyo umutoza Haringingo Francis Christian abajijwe kuri uyu rutahizamu, avuga ko impamvu adakina ari uko atameze neza.

Ubwo yari akigera mu Rwanda, imyitozo ya mbere yakoze byagaragariye buri wese ko bizatwara igihe kugira ngo atangire gukina.

Yari yarabyibyibushye cyane asa nk’umuntu udaheruka mu kibuga, amakuru avuga ko yaje muri Rayon Sports amaze amezi 10 adakina kubera ikibazo cy’imvune.

Uretse Moussa Camara utari gutanga umusaruro yari yitezweho na mugenzi we Boubacar Traore bakomoka mu gihugu kimwe ntabwo ari kwitwara neza, umutoza Haringingo Francis Christian akaba yarasabye ubuyobozi bwa Rayon Sports burangajwe imbere na Rtd Capt Uwayezu Jean Fidele ko muri Mutarama 2023 bazasinyisha rutahizamu mushya uzaza kongera imbaraga mu busatirizi.

Amakuru yizewe IWACUMAGAZINE yamenye ni uko Rayon Sports yatangiye ibiganiro na Musanze FC kugira ngo bazagure amasezerano y’amezi atandatu Peter Agblevor azaba asigaranye muri Musanze FC ubundi aze kuyifasha kunyeganyeza inshundura z’amakipe atandukanye mu gice cy’imikino yo kwishyura (Phase Retour).

Peter Agblevor ni rutahizamu Mpuzamahanga ukomoka muri Ghana, yageze mu Rwanda mu mpeshyi y’umwaka ushize aje mu igeragezwa muri Rayon Sports araritsindwa ajya muri Etoile de l’Est ayikinira mu mwaka ushize w’imikino yitwara neza hanyuma mu mpeshyi y’uyu mwaka ahita agurwa na Musanze FC itozwa na Frank Onyango Ouna.

Uyu rutahizamu afite ubuhanga budasanzwe, akaba afite imibare myiza ku makipe akomeye mu Rwanda aho mu mikino ibiri yahuyemo na APR FC yashoboye kuyinjiza ibitego bitatu byose, ni nako amakipe arimo Kiyovu Sports na AS Kigali nazo yabashije kuzibonamo ibitego.

Ku wa Kabiri tariki 11 Ukwakira 2022, Rayon Sports yagombaga gucakirana na AS Kigali mu mukino w’umunsi wa gatanu wa shampiyona y’Icyiciro cya Mbere, ariko uyu mukino warasubitswe bitewe n’uko Ikipe y’Abanyamujyi ihagarariye u Rwanda mu irushanwa rya CAF Confederations Cup aho izacakirana na Al Nasr yo muri Libya mu mpera z’iki cyumweru.

Ikipe ya Rayon Sports izagaruka mu kibuga tariki 23 Ukwakira 2022 yakira Espoir FC itozwa na Bisengimana Justin mu mukino w’umunsi wa 6 wa shampiyona, uyu mukino uzatangira Saa Cyenda z’amanywa ubere kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Iyi kipe yabashije gusarura amanota 12 kuri 12 mu mikino ine ya shampiyona, aho yatsinze Rutsiro FC ibitego bibiri kuri kimwe, itsinda Police FC igitego kimwe ku busa, itsinda Rwamagana City FC ibitego bibiri ku busa, inatsinda Marines FC ibitego bitatu kuri bibiri, kuri ubu iracyayoboye urutonde rw’agateganyo.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amafoto:yakubiswe yambikwa ubusa ubwo yageragezaga kwizihiza isabukuru ye mu buryo butaribwo

” Uri mwiza imbere n’inyuma” Muyoboke yashimangiye urwo akunda inkumi bakundana