Ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ikipe ya Rayon Sports yakinnye na Police FC biza no kurangira Gikundiro nkuko abafana bayita itsinze.
Ni umukino waryohereye umuntu wese wakurikiranye uyu mukino haba kuri Radiyo, televisiyo ndetse nuwigiriye kuri Sitade.
Rayon Sports ku gitego kimwe gusa yatsindiwe na Willy essomba Onana kumunota wa 80 nicyo cyatandukanije izi mande zombi.
Police FC nubwo itsinzwe ntabwo yerekanye mbaraga nke bitewe n’uburyo nka 3 bufatika yabonye gusa ba rutahizamu bayo ntibaza kubyaza umusaruro ubwo buryo.
Rayon Sports imaze gutsinda imikino 2 nyuma yo gutsinda Rutsiro FC yaje no kongera gutsinda Police FC ku mukino wa kabiri wa shampiyona.