in

Bigoranye ikipe ya Rayon Sports itanze ibyishimo ku bakunzi bayo ihita inacakira umwanya wa kabiri

Ikipe ya Rayon Sports imaze kwisasira ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi ihita icakira umwanya wa kabiri uwukuyeho mukeba wayo APR FC.

Rayon Sports benshi bakomeje kwima amahirwe yo kuba yakwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda ubwo yatsindwaga n’ikipe ya Police FC yongeye guhindira ibintu ubwo yatsindaga ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino warugoranye cyane wabereye mu karere ka Rusizi ku kibuga cya Espoir FC.

Ibitego by’ikipe ya Rayon Sports byatsinzwe na Leader Willy Essomba Onana kuri Penalty yateye neza maze igitego kiba kiranyoye ikindi gitego cya Murera cyatsinzwe na Tuyisenge Arsene igitego kimwe rukumbi cya Espoir FC cyatsinzwe mu minota ya nyuma y’inyongera cyatsinzwe na rutahizamu Saka.

Ikipe ya Rayon Sports ihise icakira umwanya wa kabiri n’amanota 55 aho irushwa amanota abiri gusa n’ikipe ya Kiyovu Sports iyoboye urutonde rwagateganyo rwa shampiyona y’u Rwanda ubu ikipe ya Rayon Sports ihise irusha ikipe ya APR FC inota rimwe ku rutonde rwagatenyo rwa shampiyona.

Abakunzi ba Rayon Sports batangiye kwigirira icyizere cyo gutwara igikombe cya shampiyona y’u Rwanda kuko ubu mu mibare bishoka cyane ko ikipe ya Rayon Sports ushobora kwegukana igikombe cya Shampiyona y’u Rwanda mu gihe ikipe ya Kiyovu Sports yaba yirangayeho nubwo bigoranye ko Kiyovu Sports ya kongera gukora ikosa ryo kwitesha igikombe kandi igifite mu biganza.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Rocky Kimomo na bagenzi be bakubitaguye ibiraha mugenzi wabo umwe agira isoni zo kurira ku muhanda

Umuhango wo gutanga ibihembo bya The Choice Award urarimbanyije! Inkumi zabyambariye – AMAFOTO