in

Rayon Sports itakaje umukinnyi wayo.

Ikipe ya Rayon Sports yatakaje umukinnyi wayo Cyiza Hussein Mugabo aho yerekeje muri Etincelles Fc.

Cyiza Hussein Mugabo yamaze kwerekanwa n’ikipe ya Etincelles aho yamusinyishije imyaka ibiri.Nyuma yo gusoza amasezerano ye muri Rayon Sports, Cyiza Hussein yagiranye ibiganiro n’amakipe atandukanye.

Muri 2013 nibwo Cyiza Hussein yageze muri Mukura VS avuye muri Atletico y’i Burundi. Icyo gihe yari azanywe n’umutoza Kaze Cédric watozaga Mukura VS icyo gihe.


Cyiza yavuye muri Mukura VS yerekeza muri Rayon Sports 2019, yavuye muri Mukura VS ayifashije kwegukana igikombe cy’Amahoro cya 2018 no kuyigeza mu ijonjora rya nyuma rigana mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Anita Pendo yabwiye umwana we w’imfura ku isabukuru ye

Miss Mutesi Jolly yagaragaye mu twenda tugufi ari ku mucanga ku mazi (amafoto)