in

Rayon Sports isize abakinnyi 5 bagombaga kujyana n’abandi mu mwiherero wo kwitegura Sunrise FC hatungurana 2 bari bitezweho umusaruro ushimishije

Rayon Sports isize abakinnyi 5 bagombaga kujyana n’abandi mu mwiherero wo kwitegura Sunrise FC hatungurana 2 bari bitezweho umusaruro ushimishije

Ikipe ya Rayon Sports abakinnyi yajyanye mu mwiherero wo kwitegura umukino iyi kipe izakinamo na Sunrise FC bamaze kumenyekana nubwo iyi kipe itarabashyira ahagaragara.

Muri aba bakinnyi iyi kipe igiye kujyana hari abakinnyi bagera kuri 5 basizwe n’umutoza Mohamed Wade utari kubabona mu byo yifuza gukina kuri uyu mukino. Abo bakinnyi amakuru twamenye ni uko uwitwa Mucyo Didier junior, Youseff Rharb, Mugadam Abakar Mugadam, Hategekimana Bonheur ndetse na Ndekwe Flex Bavakure ntabwo bari kumwe n’abandi mu mwiherero.

Abakinnyi batunguranye ni Mugadam Abakar Mugadam ndetse na Mucyo Didier junior. Ntiharamenyekana impamvu ihamye yatumya Mucyo Didier junior asigwa Kandi ku mwanya we Serumogo Ally uhakina ntabwo aramera neza ku buryo yarangiza umukino nyuma yo kuva mu mvune. Uyu mutoza avuga ko Serumogo Alli nibyanga ngo azahakoresha Mugisha Francois Masta kandi asanzwe akina mu kibuga hagati.

Umutoza Mohamed Wade bivugwa ko kuba adakinisha Mucyo Didier junior atari ikibazo cyo kuba ari ku rwego rwo hasi ahubwo ngo ni ibibazo afitanye n’uyu mutoza ari nayo mpamvu abakunzi b’iyi kipe benshi basaba ubuyobozi gushaka umutoza mukuru.

 

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Wabishima ahise agusigamo Umunya-Tanzania mu nda” Anita Pendo yasabye ko Diamond nagera i Kigali bamuyobora iwe abana babo bakaba bakina na Tijara nawe ahita avuga ko azana abe

Diamond Platinimz agiye gusesekara i Kigali aherekejwe n’abana be yabyaranye na Zari Hassan ndetse na Nyina (Amashusho)