Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bumaze iminsi ubona ko harimo ibanga rikomeye cyane. Menya ibintu 2 gusa iyi kipe yakoze bigatungura abakunzi b’umupira w’amaguru benshi hano mu Rwanda.
Mu myaka myinshi ishize ikipe ya Rayon Sports iyo byabaga bigeze mu bihe nk’ibi byigura n’igurishwa ry’abakinnyi wasangaga ikipe ya Rayon Sports havugwamo amakuru menshi ndetse ugasanga ari ibintu biri byo cyane kuko abatangaga amakuru babaga ari benshi.
Ku ngoma ya Uwayezu Jean Fidel ubona ko hari ibintu byahindutse cyane, nubwo mu myaka 2 yari amaze ayoboye ikipe ya Rayon Sports byabanje kumugora ku buryo amakuru yaba yahishwa agasohoka abakunzi b’umupira w’amaguru cyangwa ibitangazamakuru biyakeneye cyane.
Ikintu cya mbere cyatumye abantu benshi bemeza ko ikipe ya Rayon Sports isigaye igira ibanga rikomeye.
Rayon Sports ku munsi wejo hashize abashinzwe itumanaho barimo Ngabo Roben bari bateguje abantu ko baratangaza umukinnyi wamaze gusinya muri iyi kipe, bavuga ko yavutse 1999 benshi batangira kwemeza ko ari Bugingo Hakim ariko batungurwa ni uko iyi kipe yahise itangaza uwitwa Youssef Rharb kandi we yavutse mu 2000.
Iyi kipe ya Rayon Sports ntabwo iki ari ikintu gikomeye cyane ahubwo iyi kipe yatangaje kumugaragaro ko yasinyishije umutoza mushya ukomoka mu gihugu cya Tunisia witwa Yamen Zelfani ariko amakuru twamenye ni uko yagiye gutangazwa amaze igihe kingana n’iminsi irenga 3 ari hano mu Rwanda kandi nta gitangazamakuru gikorera hano mu Rwanda kigeze kibitangaza kuko ngo yazanwe mu ibanga rikomeye.
Ikipe ya Rayon Sports iratangira imyitozo mu cyumweru gitaha kuko nibwo abatoza bazaba bamaze kugera hano mu Rwanda Bose ndetse abakinnyi bamwe na bamwe bakomeye bazaza mu cyumweru gitaha barimo Youssef ndetse n’abandi.