Umutoza w’ikipe ya AS Kigali Casa Mbungo André, ashobora gusezererwa kubera ikipe ya Rayon Sports, mu gihe iyi kipe yaba yatsinze AS Kigali.
Kuri iki cyumweru tariki ya 12 werurwe 2023, ikipe ya AS Kigali izakira ikipe ya Rayon Sports mu mukino w’umunsi wa 23 wa Shampiyona. Uyu mukino ushobora kuzatuma ikipe ya Rayon Sports ikomeza guhatanira igikombe cyangwa umutoza wa AS Kigali aka yasezererwa.
Ikipe ya AS Kigali imaze igihe kinini itabasha kubona intsinzi, iyi kipe mu mikino 5 iheruka yatsinzemo umukino umwe inganya 2 itsindwa 2. AS Kigali yikuye mu irushanwa ry’igikombe cy’amahoro ari naho benshi baba bemeza ko ari ho iyi kipe iba ifite amahirwe menshi bivuze ko kugeza ubu amahirwe yo gutwara igikombe uyu mwaka abarirwa ku ntoki.
Amakuru ahari ni uko umutoza wa AS Kigali Casa Mbungo André nyuma yo guhabwa byose muri iyi kipe, mu gihe azaba atsinzwe na Rayon Sports ashobora guhita asezererwa bidasubirwaho kuko igikombe yaba ikivuyeho burundu nta kongera kubitindaho.
Ikipe ya Rayon Sports gutsinda ikipe ya AS Kigali bizaba biyihaye gukomeza guhatanira igikombe cya Shampiyona mu gihe ikipe ya APR FC izaba yaraye itsinze ikipe ya Marine FC. Rayon Sports kugeza ubu ifite amanota 45 irushwa inota rimwe na APR FC ifite amanota 46.