in

Rayon Sports iri mu ihurizo rikomeye yamaganiye kure icyifuzo cya FERWAFA

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo yari yafata umwanzuro w’aho izakirira Intare FC mu mukino wo kwishyura wa 1/8 cy’Igikombe cy’Amahoro.

Ubusanzwe Rayon Sports imikino yayo iyakirira kuri Stade y’i Muhanga, ariko ejo ku wa Gatatu tariki 8 Werurwe 2023 kuri iki kibuga hazabera umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, bisobanuye ko Rayon Sports kuhakinira bitazakunda.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’ yari yasabye Rayon Sports kuzongera gukinira i Shyorongi ariko ubuyobozi bwa Rayon Sports bwahise bubyamaganira kure kuko bwifuza ikibuga kinini ku buryo bazishyuza amafaranga menshi.

Hari amakuru yizewe avugwa ko Rayon Sports ishobora kuzakirira Intare FC kuri Stade Mpuzamahanga y’i Huye, cyangwa bagakinira mu Bugesera Saa Sita n’igice z’amanywa.

Umukino ubanza ikipe ya Rayon Sports yari yatsinze Intare FC ibitego bibiri kuri kimwe, Paul Were Ooko na Heritier Luvumbu Nzinga ni bo bari baboneye ikipe ya Rayon Sports ibitego.

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Issa Bigirimana yatangaje icyatumye akundana n’umurundikazi akamusimbuza unyarwandakazi

Umunyarwenya ufana Manchester united yazengurutse mu mujyi yambaye ubusa asigaranye Pampa zambikwa abana (Ifoto)