in

Rayon sports ikwiye gutera amakipe ikikango

Mu mukino wahuje ikipe ya Rayon sports na Gorilla FC warangiye amakipe yombi anganyije [1-1]. Uyu  wari umukino wa gishuti ikipe ya Rayon sports yateguye mu rwego rwo gutangira pre-season mbere yuko bamurikira abakunzi b,ikipe ndetse n,abafana abakinnyi n,abatoza bagomba kuzifashisha mu mwaka w,imikino wa [2024-2025].

 

Nyuma yuko umwaka w’imikino warangiye nta gikombe iyi kipe yihebewe na banyarwanda benshi ushize ntagikombe na kimwe yegukanye kandi igaragara ko abakinnyi bayo benshi bari bigendeye abandi basoje amasezerano, ibi rero byatumye abafana bayo bayitera icyizere nanone kandi utiyibagije ko n,ikipe ifatwa nkaho ari umukeba wayo APR FC yari itangiye kwiyubaka kukigero gikomeye cyane .

 

Uyu munsi umukino wahuje ikipe ya Rayon sports na Gorilla FC wongeye gutuma abakunzi b’iyi kipe bamwenyura binyuze ku bakinnyi bashya iyi kipe yongeyemo nka ,  Ndayishimiye Richard, Omar Gning, Rukundo Abdourahman, Niyonzima Olivier ndetse utibagiwe na Ishimwe Fiston wa nabatsindiye igitego cyo kwishyura .

 

Nyuma ikipe ya Rayon sports yaje kwinjizamo umukinnyi umukinnyi ukomoka muri Mali, Bakayoko Adama waje no kwishimirwa na bafana ba Rayon spors bakamuha na amafranga  kubera ibyishimo n’umukino yakinnye, abafana ba Rayon sports bari bamaze iminsi bijujutira imigurire ya Rayon sports ariko uyu munsi batashye bafite akanyamuneza ku maso.

 

Iyi kipe ya Rayon sports yagerageje kurema uburyo bw,ibitego ariko hakubara umwataka uyitsindira ibitego , ubona ko ari umwe mu myanya iyi ikipe ikeneyeho umukinnyi mu gihe yaba abonetse kandi byafasha iyi kipe kw,itwara neza.

Umukino w,uyu munsi wabahuje na Gorilla FC waranzwe n,ihangana rya makipe yombi nkuko bisanzwe ariko birangira baguye miswi, ikipe ya Rayon sports irategura indi mikino.

 

Mu mikino yahuje  aya makipe yombi uko ari 6 ,Rayon sports imaze gutsinda 3, Gorilla FC 1 banganya 2.

Ishimwe Fiston ubwo yatsindaga igitego cyo kwishyura

AMASHUSHO YUKO UMUKINNYI ADAMA BAKAYOKO UKOMOKA MURI MALI AHABWA AMAFRANGA N,ABAKINNYI BA RAYON SPORTS

 

 

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umuriro uzaka muri sitade Amahoro! Azam FC yo muri Tanzaniya izacakirana na Rayon Sports ku munsi w’Igikundiro

Yakinnye umukino umwe gusa none yatangiye gukandirwa akanyenyeri k’aba-Rayons! Rutahizamu Adama BAGAYOGO yashimishije aba-Rayon maze nabo bamuha igifurumba cy’amafaranga – VIDEWO