Tariki ya 2 Ugushyingo 2024, mu mukino wa Shampiyona y’u Rwanda w’umunsi wa munani, ikipe ya Kiyovu Sports yasuye Rayon Sports mu kibuga cya Kigali Pele Stadium i Nyamirambo. Ni umukino wari utegerejwe cyane.
Umukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00), amakipe yombi agaragaza ingufu n’ubushake bwo gutsinda. Mu gice cya mbere, Rayon Sports na Kiyovu Sports zagiye zihusha amahirwe menshi, ariko birangira nta kipe ibonye igitego, amakipe ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Kiyovu Sports yagarutse ishaka gutsinda, itangira isatira Rayon Sports mu minota itanu ya mbere. Gusa ibintu byaje guhinduka ku munota wa 59 ubwo Rayon Sports yazamuye imbaraga, maze IRAGUHA Hadji abona igitego cya mbere cyashimishije abafana bayo.
Rayon Sports ntiyigeze ihagarika gusatira. Ku munota wa 77, IRAGUHA Hadji yongeye kugaruka ku mbuga atsinda igitego cya kabiri, bikomeza gushyira igitutu kuri Kiyovu Sports. Nyuma y’iminota mike, ku munota wa 78, Fall NGAGNE yashimangiye ko umukino utari bworohe Kiyovu Sports, atsinda igitego cya gatatu.
Mu gihe Rayon Sports yari ikomeje gusatira, umutoza yakoze impinduka zikomeye akuramo abakinnyi barimo Alli SERUMOGO, MUHIRE Kevin, na Ekanga Elanga, maze yinjizamo ADAMA Bagayogo, OMBORENGA Fitina na RUKUNDO Abdulhaman. Izi mpinduka zakomeje gushyira igitutu ku bwugarizi bwa Kiyovu Sports, bituma ADAMA Bagayogo atsinda igitego cya kane ku munota wa 89, urangiza icyizere cya Kiyovu Sports cyo kugira icyo ikura muri uyu mukino.
Rayon Sports yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Kiyovu Sports ibitego 4-0, bituma ikomeza gutanga icyizere ku bafana bayo ko irimo kwitwara neza muri shampiyona.