Rayon Sports igize amahirwe atabonwa n’indi kipe ku isi
Ikipe ya Rayon Sports isanzwe yigirira amahirwe umukino wayo wagombaga kuba kuri uyu wa gatanu ntabwo ikibaye ahubwo wumuwe kubera Ibiza bya gwiririye Libya.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo ikipe ya Rayon Sports yerekeje muri Libya ariko nyuma yo kugerayo ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports inama bwagiranye n’ibwa Al Hilal Benghazi byemejwe ko umukino utaba.
Muri iyi nama ubu buyobozi bw’amakipe yombi bwasabye ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Afurika CAF ko umukino ubanza ndetse n’uwo kwishyura wabera mu Rwanda, hategerejwe igisubizo.
