in

Rayon Sports igiye gutunga rutahizamu ushobora kuyikinira umwaka umwe gusa

Ikipe ya Rayon Sports ntabwo amakipe azayikira nyuma ya rutahizamu ukomeye urimo kugereranwa na rurangiranwa Vincent Aboubakar ukomoka mu gihugu cya Cameroon wamamaye kumugabane w’iburayi.

Ikipe ya Rayon Sports yari imaze igihe icecetse cyane irimo gushaka abakinnyi mu buryo bw’ibanga, yatangiye kuganiriza abakinnyi bakomeye izifashisha umwaka utaha w’imikino.

Hari abakinnyi benshi bakomeje kuvugwa muri iyi kipe barimo abakomoka hano mu Rwanda harimo Serumogo Ally, Niyonzima Olivier Sefu ndetse n’abandi bakomoka hanze y’u Rwanda. Mu bakinnyi bakomoka hanze y’u Rwanda ikipe ya Rayon Sports harimo Bigirimana Abedi, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Ibrahim Orite ndetse n’abandi.

YEGOB twaje kumenya ko ikipe ya Rayon Sports yamaze no kumvikana na Rutahizamu ukomeye cyane witwa Bemol Apam Assongwe ukomoka mu gihugu cya Cameroon. Uyu mukinnyi amakuru ahari avuga ko ari mu mujyi wa kigali kugeza ubu.

Apam Assongwe w’imyaka 22, akinira ikipe ya Apejes FC De Mfou. Uyu mukinnyi yahamagawe mu ikipe y’igihugu yabatarengeje imyaka 20 ndetse yanahamagawe mu ikipe y’igihugu nkuru yabakina imbere mu gihugu cya Cameroon.

Ubwo ikipe y’igihugu ya Cameroon yajyaga mu gikombe cy’Isi giheruka kubera mu gihugu cya Quatar Assongwe yari mu bakinnyi bajyanwe mu mwiherero ariko ntiyajyana n’abandi mu gihugu cya Quatar.

Ibitangazamakuru byinshi byo mu gihugu cya Cameroon bitewe ni uko bimubonamo ubushobozi bimugereranya na Vincent Aboubakar wo mu gihe kizaza igihe yakomeza kwitwara neza nkuko ameze muri iyi minsi.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakobwa baguwe gituma bariguca imyeyo maze bakwira imishwaro nyuma y’uko bari bagiye gufatwa ku ngufu (video)

Rayon Sports igiye gusinyisha umutoza wo muri Ukraine inshuti magara ya Carlos Ferrer