in

Rayon Sports igiye gusinyisha umutoza w’ikipe bahora bahanganye muri shampiyona

Ibiganiro bigeze kure hagati ya Rayon Sports na HARINGINGO Christian Mbaya watozaga ikipe ya Kiyovu Sports ibarizwa mu mugi wa Kigali.

Nyuma y’uko uyu mutoza ahesheje ikipe ya Kiyovu Sports umwanya wa kabiri muri shampiyona byatumye ubuyobozi bwa Rayon Sports buhaguruka bukajya kumuganiriza.

Amakuru YEGOB yamenye n’uko ibiganiro ku mpande zombi biri kugenda neza mu minsi iri imbere HARINGINGO ashobora guteraka umukono ku masezerano.

HARINGINGO Christian Mbaya ari ku mpera z’amasezerano ye mu ikipe ya Kiyovu Sports aho bidahindutse agomba gusinya mu ikipe ya Rayon Sports.

Ubuyoboz bwa Rayon Sports bwiteguye gutanga amafaranga yose HARINGINGO Christian Mbaya ashaka ndetse bakamuha amasezerano y’imyaka ibiri muri iyi kipe yambara ubururu n’umweru.

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umugore w’ikizungerezi yasanze mama we ari sugar mummy w’umugabo we ahita avuga amagambo akomeye

Mu Rwanda: umugabo n’umugore barimo gusaza imburagihe bakomeje kubabaza abantu(Video)