Ikipe ya Rayon Sports yaraye igeze mu karere ka Rubavu Aho bagiye kwitegura umukino n’ikipe ya Marine FC gusa hari n’igikorwa irakora uyu munsi kandi cyiza.
Rayon Sports ikomeje kuba indashyikirwa ku ngoma ya Uwayezu Jean Fidel perezida w’iyi kipe bitewe n’ibikorwa byinshi bamaze iminsi bakora kandi bindashyikirwa harimo umuganda bakoranye n’abaturage b’akarere ka Nyanza kandi wabonaga ko ari ibintu byiza
Iyi kipe nyuma yo kugera mu karere ka Rubavu, uyu munsi hateganyijwe ko abayobozi ndetse n’abakinnyi Bose bagiye muri aka karere barasura ikigo cy’amashuri muri gahunda yo gushishikariza urubyiruko gutera imbere mu mupira ndetse no mu bindi.
Iki gikorwa cyashimwe n’abenshi bitewe nuko Ari igikorwa kiza cyatuma urubyiruko rukora cyane kandi Rayon Sports nimwe mu makipe ashobora gukora ikintu benshi bakacyumva mu buryo bworoshye kubera urukundo baba bafitiwe n’abaturage benshi.
Rayon Sports kuri uyu wa gatandatu irakina umukino w’umunsi wa 4 n’ikipe ya Marine FC ku isaha ya saa cyenda z’amanwa. Iyi kipe ntamukino iratakaza bivuzeko ifite amanota 9/9.
Umutoza wayo Haringingo Francis ejo hashize yatangaje ko ntagahunda bafite yo gutakaza ahubwo bagomba gukomeza guhatana bagashaka amanota uko byagenda kose.