Rayon Sports yagaragaje imbaraga zidasanzwe mu mukino wa shampiyona y’u Rwanda, itsinda Rutsiro FC igitego 1-0, cyatsinzwe na Iraguha Hadji ku mupira yahawe na kapiteni Muhire Kevin ku munota wa 49. Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, waranzwe n’ihangana rikomeye .
Iyi ntsinzi ni iya kabiri yikurikiranya Rayon Sports, nyuma yo gutsinda Gasogi United mu mukino uheruka. Ubu, Rayon Sports ifite amanota 8 mu mikino 4 yakinnye, kuko ifite ikirarane cy’umukino na APR FC, umukeba wayo, bashobora kuzakina ku itariki ya 19/10/2024.
Umukino wahesheje Rayon Sports amanota y’ingenzi, ugizwe n’imbaraga cyane kuko bari bakeneye Aya manota , byerekana ko ikipe yiteguye guhatana muri Shampiyona.
Abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda barategereje byinshi mu mikino ikurikira , cyane cyane ku itariki ya 19/10, aho bazacakirana na APR FC.




