Ikipe ya Rayon Sports iheruka gusinyisha umukinnyi ukomeye, ariko ikipe yari arimo ntabwo yigeze imwemerera ko yagenda none iyi kipe y’abafana benshi bishobora kuza kuyikoraho.
Ikipe ya Rayon Sports igeze kure isinyisha abakinnyi ndetse yongerera amasezerano abari basanzwe kugirango umwaka utaha w’imikino izabe ari ikipe iryana cyane. Mu bakinnyi basinyishijwe ni Nsabimana Aimable, Serumogo Ally Omar, Bugingo Hakim, Jonathan Ifunga Ifaso, Moussa Madjaliwa, Youseff Rharb ndetse na Simon Tamale.
Muri aba bakinnyi bose iyi kipe yasinyishije Nsabimana Aimable ibye bikomeje kugorana cyane nyuma yo gusinyira Rayon Sports kandi Kiyovu Sports yemeza ko yari akiri umukinnyi wayo mu gihe cy’umwaka umwe ndetse binavugwa ko yandikiwe ibaruwa imusaba ibisobanuro byuko atakoze imyitozo ya mbere muri iyi kipe.
Mvukiyehe Juvenal ku munsi wejo hashize yatangarije Radio Isango Star ko myugariro Nsabimana Aimable akiri umukinnyi wa Kiyovu Sports kubera ko ibyo ngo avuga byo guhabwa urupapuro rumwemerera gusohoka mu ikipe (Release Letter) batazi aho yabikuye ahubwo ndetse ko azasobanura uwarumuhaye.
Perezida wa Kiyovu Sports Kompanyi, Mvukiyehe Juvenal nyuma yo kubona uyu mukinnyi agiye muri Rayon Sports bisa nkaho yamaze guhaguruka kugirango arebe ko yatesha aya mahirwe iyi kipe bijyanye ni uko ari ikipe zihora zihanganye.