Ubuyobozi bwa Rayon Sports buvuga ko burimo kubaka ikipe bijyanye n’amarushanwa bazakina batareba ibyo abo bahanganye bakora.
Ni nyuma y’uko bivuzwe ko kuba APR FC izakoresha abakinnyi b’abanyamahanga uyu mwaka byatumye amwe mu makipe asanzwe abakoresha harimo na Rayon Sports yaratangiye gutekereza kabiri ku bakinnyi bagura.
Rayon Sports ni ikipe yakundaga kugura abanyamahanga ndetse benshi ugasanga ntacyo bayimariye kubera urwego rwabo, gusa kuri iyi nshuro bivugwa ko irimo kubigendamo gake cyane aho izanyisha uwo ikeneye, bivugwa ko ari ukubera ko na mukeba izakoresha abanyamahanga bityo bakaba bagomba kwitegura ku rwego rwiza rwo kuzahangana nayo.
Gusa ibi ntabwo umuyobozi wa Rayon Sports, Jean Fidele Uwayezu abyemera aho avuga ko batiyubaka bagendeye ku bandi ahubwo bagendera ku marushanwa bazakina nka CAF Confederation Cup.
Ati “ntabwo Rayon Sports nyubaka nshingiye ku yindi kipe cyangwa umuntu uyu n’uyu, nubaka Rayon Sports izakina shampiyona igakina igikombe cy’Amahoro, igakina amarushanwa yo mu gihugu iri ku rwego rushimishije rugenda rutera imbere, Rayon Sports izaserukira igihugu igahura n’amakipe yo mu bindi bihugu tutazi cyangwa tunazi ariko tutazi ko ari yo tuzahura nayo.”
Yakomeje agira ati “iyo niyo Rayon Sports nifuza ko abantu bose dufatanya kuyubaka twabyumva gutyo, imitegurire, imyubakire y’indi kipe ibyo ntabwo dukeneye no kubimenya, tuzahurira mu kibuga niho tuzakinira, ibindi buri kipe igira uko yiyubaka.”
Yemeje ko ubu yamaze gusinyisha umukinnyi umwe gusa, umunyezamu w’umugande Simon Tamale ni mu gihe abandi bari mu biganiro bamwe bazasinya mu cyumweru gitaha.
Nta gihindutse bifuza gutangira imyitozo tariki ya 10 Nyakanga 2023 ni mu gihe Rayon Day y’uyu mwaka izaba tariki ya 5 Kanama 2023.