in

Rayon Sport itsinze AS Kigali, Kiyovu na APR FC zitwara neza

Rayon Sport yegukanye amanota atatu nyuma y’imikino itatu itabona intsinzi muri shampiyona y’ikiciro cya mbere mu Rwanda itsinze AS Kigali ibitego 2-1 ku munsi wa cyenda wa shampiyona.

Ibitego bya Youcef Rharb na Manace Mutatu nibyo bihesheje Romami Marcel intsinzi ya mbere nyuma yo gutangira gutoza Rayon Sport by’agateganyo asimbuye Masudi Djuma wahagaritswe n’ubuyobozi bw’ikipe by’agateganyo.

Uyu ubaye umukino wa mbere AS Kigali ya Eric Nshimiyimana itakaje muri shampiyona y’ikiciro cya mbere muri uyu mwaka w’imikino, ndetse ukaba uwa gatatu wikurikiranya nta ntsinzi nyuma yo kunganya ibiri iheruka.

Rayon Sport itari ifite Willy Onana umaze kuyitsindira ibitego byinshi muri shampiyona kubera ikibazo cy’amakarita yatangiye umukino yitwara neza ibona ibitego bya kare byabafashije kwegukana amanota yose.

Ku munota wa cyenda w’umukino Youcef Rharb yafunguye amazamu ku ruhande rwa Rayon Sport yatangiye isatira izamu cyane, mbere yuko Manace Mutatu aterekamo igitego cya kabiri nyuma y’umunota umwe.

Igitego cya kabiri cya Rayon Sport cyabonetse nyuma y’umupira Muhire Kevin yahinduye neza uvuye ku ruhande rw’ibumoso, ba myugariro ba AS Kigali bashatse kuwugarura usanga Manace Mutatu aho yari ahagaze aterekamo igitego neza.

Nyuma yo gutsindwa ibitego bibiri, AS Kigali yagerageje gushaka kugaruka mu mukino ibona uburyo butandukanye ariko bya myugariro ba Rayon Sport bakomeza kwitwara neza cyane.

Ku munota wa 18 w’umukino, AS Kigali yabonye uburyo bwiza bwakozwe na Niyonzima Olivier Seif, ariko arekuye umupira ashaka Aboubakar Lawal umupira ukurwaho neza na Nizigiyimana Mackenzie.

Ku munota wa 24 w’umukino abakinnyi babanje ku gatebe k’abasimbura ba AS Kigali bateranye amagambo n’abasifuzi nyuma yo kutemeranya ku mwanzuro yari afashe byaviriyemo Haruna Niyonzima guhabwa ikarita y’umuhondo.

Ku munota wa 26 w’umukino, Ishimwe Christian yazamutse neza ku ruhande rw’ibumoso ariko Manace Mutatu na Adolph Hakizimana wari mu izamu rya Rayon Sport babyitwaramo neza cyane bamubuza gutsinda igitego.

Robert Saba yabonye uburyo bwiza cyane imbere y’izamu rya Rayon Sport bwakabaye bwavuyemo igitego ku munota wa 31 w’umukino nyuma y’umupira wari uhinduwe neza na Rukundo Denis, ariko uyu rutahizamu ashatse gushyira umupira ku mutwe ntiyawufatisha neza.

Ku munota wa 35 w’umukino Youcef Rharb yabonye uburyo bwiza ku mupira mwiza yahawe na Muhire Kevin ariko Rugwiro Herve akuraho umupira neza cyane.

Rayon Sport yabonye uburyo bwiza bwo gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 42 w’umukino ariko Ntwari Fiacre abyitwaramo neza cyane umupira awukuramo.

Sanogo Suleiman yabonye uburyo bwiza nyuma yo gusiga ba myugauro ba AS Kigali asigarana na Ntwari Fiacre agerageje gushyira umupira mu izamu ukurwamo neza nuyu muzamu wanyuze muri APR FC.

Nyuma yuko igice cya mbere kirangiye AS Kigali yatsinzwe ibitego 2-0 na Rayon Sport, mu gice cya kabiri Eric Nshimiyimana yazanye Erneste Sugira na Bishira Latif igerageza kureba ko yakwishyura.

Erneste Sugira wari umaze kwinjira mu kibuga yabonye uburyo bwiza cyane ku ishoti rikomeye yarekuye ariko umupira ukurwamo na Adolph Hakizimana ku munota wa 60 w’umukino.

Uwo mupira wakuwemo na Adolph Hakizimana wavuyemo koruneri ya AS Kigali yatewe neza ihita ivamo igitego cya mbere cya AS Kigali cyatsinzwe neza na Bishira Latif ku mutwe.

Nyuma yo gutsinda igitego, AS Kigali yakomeje kugerageza kwishyura igitego ariko umukino urangira abasore ba Romami Marcel babyitwayemo neza begukana amanota atatu bahita bagira amanota 15 ku rutonde rwa shampiyona barushwa rimwe na APR FC na AS Kigali, bakarushwa ane na Kiyovu ya mbere.

Indi mikino yabaye: Kiyovu na APR FC zitwaye neza

Igitego cyabonetse mu minota ya nyuma y’umukino gitsinzwe na Abedi Bigirimana kuri penaliti cyafashije Kiyovu Sport kwegukana amanota atatu itsinze Mukura VS ibitego 2-1 ikomeza kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 20 irusha AS Kigali na APR FC ziyikurikiye amanota ane yose.

Mukura VS niyo yari yafunguye amazamu mu gice cya mbere cy’umukino ku gitego cyatsinzwe na Opoku Mensah, mu gihe Eric Ngendahimana yishyuriye Kiyovu Sport mbere yuko Abedi Bigirimana ashyiramo igitego cy’intsinzi.

Mu wundi mukino wabaye, ibitego bya Bizimana Yannick na Yves Mugunga byari bihagije kugira ngo APR FC yegukane amanota atatu imbere ya Marine FC ikomeza kotsa igitutu amakipe ayiri imbere.

Gutsinda Marine yatsindiwe na Ishimwe Fiston ibitego 2-1, bisobanuye ko APR FC yanganyije amanota na AS Kigali ku rutonde rwa shampiyona isigara irushwa na Kiyovu amanota ane ifite imikino itatu y’ibirarane.

Niki gikurikiraho?

AS Kigali izagaruka mu kibuga yerekeza ku kibuga cya Gasogi United, azaba ari ku wa Kane w’icyumweru gitaha saa 12:30 ku isaha y’i Kigali.

Mu gihe Rayon Sport yo izaba yakiye Police FC ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha saa 15:00, ndetse Marines ikerekeza i Musanze kuri uwo munsi na APR FC ikerekeza kwa Etoile de l’Est ku isaha imwe.

Mukura yo izerekeza ku kibuga cya Gorilla FC mu mukino uzabanziriza iyindi ku wa Gatatu saa 12:30, mu gihe Kiyovu Sport yo izagaruka mu kibuga ku wa Kane yakira Rustiro FC, saa 15:00 ku isaha y’i Kigali.

Uko urutonde rwa shampiyona ruhagaze

Written by Social Mula

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Umukobwa muto yakoze abantu ku mutima nyuma yo kurongorwa n’umugabo w’imyaka 45 ufite ubumuga bukomeye.

Amashusho y’umusore agiye kwiyahura mu kiyaga yababaje abantu (Video)