in

Ray Allen: Umwami w’Amanota Atatu wahinduye amateka ya NBA

Ray Allen, witwa Walter Ray Allen Jr., ni umwe mu bakinnyi b’intwari bagize amateka akomeye muri Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (NBA). Yavutse ku wa 20 Nyakanga 1975, atangira kugaragaza impano ye akiri muto, mbere yo kwinjira muri NCAA akinira Kaminuza ya Connecticut guhera mu 1993 kugeza 1996.

Mu 1996 ni bwo yatoranyijwe mu bakinnyi bashya ba NBA (NBA Draft), yerekeza muri Milwaukee Bucks aho yamaze imyaka irindwi. Mu 2003, yerekeje muri Seattle SuperSonics, akomeza kuzamura izina rye mu gutsinda amanota atatu, kugeza ubwo yerekeje muri Boston Celtics mu 2007. Muri Celtics, yakoranye n’abandi bakinnyi bakomeye nka Paul Pierce na Kevin Garnett, batwarana Igikombe cya Shampiyona ya NBA mu 2008.

Mu 2012 yagiye muri Miami Heat, aho yegukanye igikombe cya NBA mu 2013. Azwi cyane ku gitego cy’amanota atatu yatsinze mu masegonda ya nyuma y’umukino wa gatandatu mu mikino ya nyuma (Finals) batsinagamo San Antonio Spurs, cyahinduye icyerekezo cy’imikino yose.

Ray Allen yasezeye ku mukino wa Basketball ku wa 1 Ugushyingo 2016. Kuva yatangira kugeza asezeye, yari amaze gutsinda amanota atatu 2,973, akaba yari uwa mbere mu mateka ya NBA kugeza ubwo Stephen Curry yaje kumusimbura mu 2021.

Yitabiriye NBA All-Star inshuro 10 kandi yegukanye umudali wa zahabu akinira Team USA mu mikino Olempike ya Sydney mu 2000. Ray Allen asize azwi nk’intwari y’ibihe byose mu gutsinda amanota atatu, akaba yaragize uruhare mu guhindura imitekerereze n’imyitwarire y’abakinnyi ku bijyanye n’imyitozo no gukina umukino ushingiye ku gutera kure.

Ni umwe mu bakinnyi bake b’ibihe byose bashyizwe mu inzu ndangamateka ya Basketball (Basketball Hall of Fame), kubera umusanzu ukomeye yatanze ku mukino, ku makipe akinnyemo no ku Isi yose ya Basketball.

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Perezida wa La Liga yahumurije abafana ba FC Barcelona ku kibazo cyo kwandikisha abakinnyi bashya, avuga ko nta mpamvu yo kugira impungenge

Manchester United mu Rujijo: Rashford, Garnacho n’abandi Batanu Basabye Guhindura Amakipe

  • https://stream.zeno.fm/0fzvslccgngvv
  • YEGOB LIVE
  • YEGOB LIVE
  • https://stream.zeno.fm/h8a8g1chaxhvv
  • YEGOB RADIO
  • YEGOB RADIO