Umukinnyi ukomoka mu gihugu cya Portugal ufatwa nk’umwami wa ruhago ku isi, Christiano Ronaldo akomeje kuvugisha benshi kubera umusaruro nkene akomeje kugaragaza mu kibuga ndetse n’umutoza we akaba yamutakarije ikizere atangaza ko hatekerezwa undi wazamusimbura.
Uyu rutahizamu w’ikipe ya Manchester united yayijemo nk’umucunguzi wayo kugira ngo ayifashe kwitwara neza mu bwongereza ndetse no ku mugabane w’iburayi nkuko yabikoze mu makipe yabanje gukinira harimo Real Madrid, Juventus ndetse na Man united yabanje gukinira mbere.
CR7 muri uyu mwaka ntago ari kwitwara neza nkuko byari byitezwe dore ko mu mikino 10 iheruka yakinnye amaze gutsindamo igitego, kuri ubu umutoza akaba yatangiye gutekereza kuri rutahizamu wazamusimbura mu mwaka w’imikino utaha.
Iyi kipe ya Manchester United ikomeje gutungurwa n’amakipe agaragara nk’aho adakanganye, ifite ba rutahizamu bakuze dore ko christiano afite imyaka 37 ndetse hakaza na Edinson Cavan na we wazengerejwe n’imvune.
Nkuko ikinyamakuru Manchester evening cyabitangaje, Christiano Ronaldo ntago akiri umuntu wo kugenderwaho mu mwaka w’imikino utaha mu ikipe ya Manchester united
Mu bari gutekerezwa kuba baza muri Manchester united harimo Halland ukinira Dortmund yo mu gihugu cy’ubudage, aramutse aje muri aya mashitani atukura, bajya bakinisha abataka batatu aribo Halland, Sancho ndetse na Rashford cyangwa Elanga.
Christiano Ronaldo yatakarijwe ikizere n’umutoza we Ralf kubera umusaruro nkene.