in

Rah Ngomuo Umukobwa w’imyaka 19 wigaruriye Isi y’Ubuhinzi n’imitima ya Bagabo benshi muri Afurika

Rah Ngomuo ni umukobwa ukiri muto w’imyaka 19 ukomoka muri Burkina Faso. Nubwo akiri muto, ni Umuyobozi Mukuru (CEO) wa kompanyi ikomeye yitwa RAYNA FARM COMPANY, ndetse ni nyirayo.

Rah Ngomuo yamaze gutangaza ko yaguze ubutaka muri Tanzania aho yatangiye gutera ikawa mu rwego rw’imigambi ye y’igihe kirekire. Ibi bigaragaza ko afite icyerekezo kirekire kandi yihaye intego zikomeye mu buhinzi.

Muri iki gihe, muri Burkina Faso haracyari mu mpeshyi, ariko Rah yafunguye imirima itandukanye muri Kamena kugira ngo akoreshe uburyo bwo kuhira imyaka. Mu bice bitandukanye, yahateye inanasi ziteganyijwe gukoreshwa mu gukora imitobe, naho ahandi yahateye ibihingwa birimo ibitunguru, ibigori, n’ibishyimbo. Yizeye ko azasarura umusaruro w’ibihingwa ungana n’amatoni ibihumbi nyuma yo gusarura.

Amafoto ya Rah Ngomuo 

 

Written by Kubwayo Mc croix

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250 722 452 338

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Arsenal FC iburiye amanota atatu imbere ya bafana bayo

Pyramids FC yanditse amateka mu Misiri