Nyuma y’umusaruro mucye umutoza Haringingo Francis akomeje kwigaramwa cyane n’abantu benshi bamushyigikiraga.
Mu mikino ibanza ya Shampiyona Umutoza Haringingo Francis yatangiye neza n’ikipe ye ya Rayon sports, dore ko yatsinze imikino 6 yikurikiranya ariko nyuma yaho byahise byanga atangira gutsindwa umusubirizo benshi batangira kwibaza k’ubushobozi bwe.
Uyu mutoza nubwo byagenza gutyo, yagiye ahura n’ibibazo by’imvune bitandukanye nawe ubwe mu biganiro yagendaga ahereza itangazamakuru yabaga ababajwe cyane nuko nta mukino yajyaga gukina afite abakinnyi be bose, iyo hatabaga havunitse umukinnyi umwe babaga barenze 2.
Haringingo Francis ajya gusinyira ikipe ya Rayon Sports, yashimagijwe cyane na Radio 10 benshi bakavuga ko bari mu batumye uyu mutoza asinyira iyi kipe cyane ko yari agifite amasezerano ya Kiyovu Sports.
Mu kiganiro iyi Radio yakoze kuri uyu wa mbere, gisanzwe gikorwa na Mucyo Antha, Claude Hitimana ndetse na Kazungu Clever hari hiyongereyemo na Faustinho, bigaramye cyane umutoza Haringingo Francis bavuga ko ngo niyo bayizanira Kevine De Bryuine, Mbape ndetse n’abandi bakinnyi bakomeye ntacyo Rayon Sports yageraho igifite Haringingo Francis.
Ibi byose bikomeje kuvugwa nyuma yuko Haringingo Francis inama ngishwa nama yabavuga rikijyana muri Rayon Sports bemeje ko akomeza gutoza iyi kipe no muri iyi mikino yo kwishyura igiye kuza(Retour), ariko yatangira yitwara nabi agahita asezererwa ntakongera ku byigaho.
Ark x ko bayiteze Iminsi nanigiceri bashyizeho cyabo muri ekip ubwo nitsinda bazagaruka bavuga iki gusa bazamwara