Mu gikombe Cy’isi cy’umupira wamaguru cyizaba guhera mu kwa 11 kugeza mu kwa 12 kuyumwaka, kizakirwa na Quatar barateganya gukoresha Miriyari 220 zama dorari zikubye inshuro 20 izo uburusiya bwa koresheje 2018.
Hotel zakataraboneka mu byatwaye Miliyino za Madolari.
Iyo uteranyije amafaranga yose haba arayakoreshejwe hubakwa stade nshya ,ayakoreshejwe havugururwa stade zari zihari ndetse no kubaka ibindi bikorwa remezo nk’imihanda na mahoteri biratumbagira bikagera muri miriyoni 220 za madorari bikagira Quatar igihugu cyambere gikoresheje amafaranga y’umurengera mu kwakira igikombe cy’Isi kuva cyatangira kubaho.hakoreshejwe hagati ya miriyari 6.5 zamadorari kugeza kuri miriyari 10 zamadorari mukubaka gusa stade nshyashya yenda kungana neza nayo Uburusiya bwakoresheje mu gikombe cy’Isi cyose kuko bo bakoresheje miriyoni 11.6 zamadorari.
Amasitade agezweho.
Nubwo Quatar yakoresheje ayamafaranga yose Kugeza ubu muri Quatar hari ibyumba bya hotel ibihumbi 30 (30000) byonyine ibazakira abantu abarenga miriyoni. ibi bikaba birigutera impungenge abafana abafana babongereza bazitabira iki gikombe cy’Isi batekerezako bidahagije kandi muribibyumba FIFA yamaze gufata 80% byabyo kuko bizakoreshwa n’amakipe ndetse nabazaba bafite ubutumire bwa FIFA.Umuyobozi ushizwe itumanaho muriri rushanwa asobanura ibyubu murengera wamafaranga yavuzeko igikombe cy’Isi cyiri mubigize Quatar national vision 2023.
Hotel zigezweho ni kimwe mu bikorwa remezo Quatar yitayeho.
Quatar kandi usibye kuba yarakoresheje amafaranga menshi baranashinjwa gukorera ihohotera ikiremwa muntu kuko hagati ya 2010 kugeza 2019 hapfiriyeyo abantu barenga 15,021 bo mubindi bihugu kandi abenshi bapfiraga mu mirimo yo kubaka amasitade azifashishwa mu kwakira igikombe cy’isi kuko abenshi bakoraga amasaha 24/24 nkuko tubikesha ikinyamakuru Statista.
Stade zikoranye ikoranabuhanga ni bimwe mu byitaweho.